in

Amakuru meza kuri Mukunzi Yannick ndetse n’umugore we Iribagiza Joy,aba bombi bitegura kuza gukorera ubukwe i Kigali

Inkuru nziza kuri Mukunzi Yannick Ndetse n’umukunzi we Iribagiza Joy.

Yannick Mukunzi ukinira muri Suede agiye gukora ubukwe na Iribagiza Joy nyuma y’igihe babana.

Hashize imyaka itatu bombi basezeranye imbere y’amategeko, bategereje gusezerana imbere y’Imana tariki 8 Mutarama, 2023.

Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy ubukwe bwabo bwo gusaba no gukwa, ndetse n’imihango yo gusezerana imbere y’Imana izabera ku i Rebero mu busutani bwa Heaven Garden.

Aba bombi bafitanye abana babiri, kuri ubu batuye muri Suede/Sweden aho Yannick akinira Sandvikens IF.

Ku wa 20 Mutarama 2019, nibwo Yannick yasezeranye imbere y’amategeko na Iribagiza mu Murenge wa Remera.

Muri Nzeri uyu mwaka, nibwo Yannick Mukunzi yongereye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukomezanya na Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu.

Gusa, tariki ya 6 Ugushyingo bagarukiye ku mwamba kuko babaye aba kabiri barushwa amanota atanu n’ikipe ya Gefle yazamutse mu kindi cyiciro, bituma baguma  mu cyiciro cya gatatu.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku ikipe ya Rayon Sport, ubu yageze ku rwego nk’urwa APR FC ihita ica impaka mu mwambaro udasanzwe

Cristiano Ronaldo yashyiriweho ikibumbano mu mujyi wa new York