Nyuma y’igihe kirekire Ikipe ya Rayon Sports n’abakunzi bayo bategereje imyambaro mishya bazakoresha muri uyu mwaka wa Shampiyona wa 2022-2023
Ubu iyi kipe ya Rayon Sports yamaze guhabwa imyenda mishya yanditseho amazina y’abakinnyi mu mugongo n’uruganda rwa Skol ibi byari bifitwe n’ikipe ya APR FC.
Izi Jersey bazazikinisha bwa mbere ku munsi w’ejo mu mukino wa Shampiyona bazakira ikipe ya Mukura VS.
Kuwa munsi wo kuwa Kabiri nibwo hazaba Ikiganiro n’itangazamakuru mu Nzove hazamurikwa Ibikoresho byose bishya bya Rayon Sports ku bufatanye na Skol.