in

Amakuru mashya kuri Marriott Hotel bikekwa ko yafashwe n’inkongi y’umuriro -Amashusho

Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel ikorera mu Mujyi wa Kigali, bwahakanye ko inyubako yayo yafashwe n’inkongi y’umuriro, nyuma y’uko hagaragaye hacumba umwotsi mwinshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, ku igorofa ya nyuma y’inyubako ikoreramo iyi hoteli, hagaragaye hacumba umwotsi w’umukara mwinshi, aho byakekwaga ko ari inkongi yayibasiye.

Nyuma y’uko hagaragaye umwotsi mwinshi wavaga muri Hotel ya kigali marriott bigacyekwa ko iyi nyubako yaba yafashwe n’inkongi y’umuriro, ubuyobozi bw’iyi hotel bwanyomoje ayo makuru.

Ahubwo bavuga ko barimo bakora amasuku no gukora bimwe mu bikoresho byo muri iyo hotel bitandukanye n’ibyo abantu bacyetse ko ari inkongi y’umuriro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko aba Islam bagomba kwitwara ku munsi wo gusoza igisibo (Irayidi) muri iki cyumweru cyo Kwibuka

Habaye impanuka ikomeye cyane yatwaye ubuzima bw’abantu -Ifoto