Ubushakashatsi bumaze iminsi busohotse bwerekana ko habayeho igabanuka rikomeye ry’intanga ngabo ,akaba ari amakuru mabi kuko ngo bikomeje byashyira mu kaga abantu b’igitsigabo.
Ni isesengura ryasohotse ku itariki ya 15 Ugushyingo 2022, rinyuzwa mu Kinyamakuru cya Kaminuza ya OXFORD, ariko rigibwaho impaka n’inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere.
Iri sesengura ryashingiye ku bushakashatsi bwakozwe mu myaka itandukanye ariko bwose bugaruka kuri iyi ngingo y’uko intangangabo ziri kugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka 50 ishize.
Bamwe bavuga ko ibyavuyemo ari byo ndetse biteye inkeke mu gihe abandi bemeza ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kuko ngo uburyo bwakoreshejwe mu kubara intanga buhinduka umunsi ku wundi.
Gusa ababihakana bose ni abatarabigizemo uruhare bakavuga ko ibyarivuyemo bidahagije kuko batagarutse ku mpamvu zose zibitera .
Dr Michael Eisenberg wo muri Kaminuza ya Stanford na we utaragize uruhare muri iri sesengura ry’ubushakashatsi, yavuze ko bishoboka ko ubu abagabo bashobora kuba badafite ubuzima buzira umuze nk’uko byahoze, akemeza ko na yo ari imwe mu mpamvu n’ubwo itarebweho.
Dr. Alexander Pastuczak wo muri Kaminuza ya Utah na we yemeje ko hakenewe andi makuru kugira ngo ubu bushakashatsi bwemerwe, kuko uburyo bwo gupima amasohoro y’umugabo buhinduka buri munsi.
Iri tsinda ry’abashakashatsi ryanyuze mu bushakashatsi burenga 3000, bushingira ku mibare y’intangangabo zibugaragaramo, ubwinshi bwashyizwe hanze hagati ya 2014 na 2020.
Mu gusesengura, iri tsinda ntiryashyizemo ubwibanze ku bagabo batabyara, ahubwo ryibanze ku bwarimo imibare y’intanga z’abagabo bafite inzima n’ubwagarutse ku bafite ibibazo mu myanya myibarukiro.
Ubugera kuri 38 ni bwo bwahuje n’ibyo iri tsinda ryashakaga, hemezwa ko kuva mu 1973 kugeza mu 2018 hagabanukaga intanga ku kigero cya 1% buri mwaka aho impuzandengo ku Isi, yagaragazaga ko mu 2018 intangangabo zagabanutse ku kigero cya 52%.Igiteye ubwoba ni uko iri gabanuka ririmo gufata indi ntera ugereranyije no mu myaka ishize.