in ,

Amagambo Jose Mourinho yatangaje kuri Cristiano Ronaldo yateye abafana urujijo no kwibaza byinshi

JM vs Cr7

Umutoza Jose Mourinho ukunze kuvuga amagambo atari make, muri iki gitondo kuko tubikesha ikinyamakuru El confidential yatangaje amagambo atari meza, ndetse yatumye abafana b’ikipe ya Manchester United batangaza ko batishimiye na gato amagambo y’uyu mutoza wabo.

Image result for jose mourinho in press conference manchester united

Mu busanzwe, aba bagabo bombi ntibacana uwaka( Cristiano Ronaldo na Jose Mourinho) nyuma yo guhurira muri Real Madrid bakagirana umubano warurimo urunturuntu, aba bagabo bombi bakomeje kuzajya babwirana amagambo atari meza biciye mu itangazamakuru, gusa uyu mugabo yongeye gukoza agati mu ntozi ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru.

Uyu mugabo bamubajije niba atajya atekereza kugarura Cristiano Ronaldo muri Manchester united, yagize ati:” Cristiano Ronaldo n’umukinnyi mwiza ku bamukunda, gusa kuri Jose Mourinho ni umukinyi usanzwe, ndumva nta gahunda namugirira kuko mfite abamurusha hano, kubwizo mpamvu rero ndumva muri Politique y’ikipe ncaka kubaka hano, ntacyo uriya musore yamfashamo.

Ibi rero bikaba bitavuzweho rumwe na gato n’abafana b’ikipe ya Manchester United, kubona uyu mutoza wabo Jose Mourinho yamutesheje agaciro, kandi atanahagaze neza mu ikipe ya Manchester United.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire byinshi ku butinganyi mu Rwanda bwashinze imizi bufite n’amashyirahamwe akomeye

Umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yatangiye urugamba rwo gutukana n’abafana