in ,

Amagambo Cristiano Ronaldo yavuze kuri Lionel Messi agaragaza ko amwubaha ndetse amwemera bikomeye

Mu kiganiro aharutse kugirana n’abanyamakuru, Cristiano Ronaldo yabajijwe icyo atekereza kuri mukeba we Lionel Messi maze avugako amwubaha ndetse anemwera bikomeye.

Cristiano Ronaldo akaba yatangiye asobanura ko we na Messi batari inshuti ariko bubahana agira ati :”Ntago turi inshuti gusa twahujwe n’umukino. Mu myaka 10 twagiye duhuzwa n’ibintu byinshi, ntekerezako dufitanye umubano mwiza. Ntago turasangira gusa ariko ndamwubaha kandi nawe amvuga neza. Ntago turi abakeba. Ibyo ni ibinyamakuru byabihimbye kugirango bicuruze.”

Nyuma Cristiano yaje gutangaza ko akund auburyo Messi akina :”Birumvikana ko mwemera bikomeye kubera uburyo akina. Nkunda kureba abakinnyi b’abahanga bakomeyeiyo bakina kandi nawe ni umwe muribo. Ni umuhanga cyane. Ni ibintu bishimishije kumubona akina”

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’umukobwa mwiza cyane bivugwa ko ari mu rukundo na Meddy

Reba amafoto y’umunyarwandakazi wasajije abagabo benshi kuri Instagram kubera ubwiza bwe