in

Amafoto:FERWAFA ibikuye ku mutima yahaye Jimmy Gatete impano y’ifoto ye nk’umunyabigwi

Kuri iki cyumweru ni bwo umuyobozi wa FERWAFA, Olivier Nizeyimana; Visi Perezida, Marcel Matiku, n’abandi bashyikirije Jimmy Gatete impano y’igihangano kiriho ifoto ye.

FERWAFA yatangaje ko iyi mpano bayitanze mu buryo bwo gushimira uyu rutahizamu w’amateka mu Rwanda ku buryo bifuje kumuha iyi mpano nkurwibutso.

Aba banyabigwi bari baje mu gikorwa cyo kumenyekanisha irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru gikinwa n’abakanyujijeho, kikazabera mu Rwanda mu 2024 aho kizaba kibaye ku nshuro ya mbere.

Jimmy Gatete utari uherutse mu Rwanda, yazanye mu Rwanda n’ibindi birangirire birimo; Anthony Baffoe ukomoka muri Ghana, Lilian Thuram ukomoka mu Bufaransa, Roger Milla ukomoka muri Cameroun, Laura Georges ukomoka mu Bufaransa Patrick Mboma ukomoka muri Cameroun na Khalilou Fadiga ukomoka muri Senegal.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi ukomeye ku isi yaguye ku rubyiniro ahasiga ubuzima

Ifoto ya nyakwigendera Yvan Buravan akiri umwana yazamuye amaranga mutima y’abakunzi be(ifoto)