in

Amafoto: Primier league yahaye icyubahiro Eric Semuhungu

Muri iyi weekend, amakipe mu bwongereza akomeje kwesurana ndetse n’andi atungurana nka Liverpool na Nottingham Forest, amakipe yose yategetswe guha icyubahiro abaryamana bahuje ibitsina.

Eric Semuhungu yahise yibasirwa kuri Twitter ko ari umuntu ukomeye ku buryo Primier league imuha icyubahiro.

Kuva mu 2013, uyu munsi wizihizwa tariki ya 26 Ukwakira, ariko ibikorwa byawo bigahera tariki ya 19 Ukwakira bikageza tariki ya 31 Ukwakira. Ni muri urwo rwego ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryashyizeho itegeko rishyigikira iki cyumweru.

Imikino ya Shampiyona mu gihugu cy’u Bwongereza yose yahariwe gushyigikira iri Shyirahamwe ry’abaryamana bahuje ibitsina ‘LGBTQ+’ ndetse iri shyirahamwe rikaba rishaka gutangizwa mu Rwanda na Eric Semuhungu.

Umuyobozi wa ‘Premier League’, Richard Masters yavuze ko ibi biri gukorwa mu rwego rwo kwerekana ko umukino w’umupira w’amaguru ukwiriye kuberaho guhuza buri muntu hatitawe ku zindi nyungu ku ruhande.

Ati “Premier League ndetse n’amakipe ayikinamo akazi dufite ni uguhuza abantu mbere y’ibindi byose. Niyo mpamvu mu nguni zose z’ikibuga tugomba kurwanya icyo aricyo cyose cyazana amacakubiri mu bafana.”

Aya mabara yose niyo agaragaza uyu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda : nyuma y’amezi atatu arongoye umusore yahise yiyahura

Ubwiza bw’umukunzi wa Ish Kevin bwavugishije abantu benshi(Amafoto)