Ish Kevin, umwe mu baraperi bakunzwe ndetse banakomeye babikesha indirimbo ze, biri kuvugwa ko ari mu rukundo n’umukobwa w’uburanga w’umwongerezakazi.
Olivia Morcom biri kuvugwa ko ari we mukunzi mushya wa Ish Kevin, akaba akunze kugaragara cyane mu bitaramo bitandukanye. Akunda kugaragara ari kumwe na Ish Kevin mu bihe bitandukanye.

Uyu mukobwa bivugwa ko akomoka mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse akaba ari ho atuye, ariko rimwe na rimwe akunze kuza mu Rwanda ndetse benshi bahamya ko ahakunda cyane.