in

Amafoto : FERWAFA ifatanyije na CAF bahuguye abayobozi b’amakipe mu gukoresha ikoranabuhanga .

Kuva Tariki ya 11 Werurwe muri Hilton hotel hari hateraniye amahugurwa yahuguraga abayobozi b’amakipe yahano mu Rwanda ayo mu cyiciro cyambere n’icyakabira kubijyanye n’ikoranabuhanga ryo kwandikisha abakinnyi, kwerekana ko bafite ibyangobwa byuzuye birimo ibibuga, ubwishingizi bw’abakozi bayo ni bindi.

ni amahugurwa yararimo gutangwa n’inzobere za CAF mu bijyanye na Club Licensing arizo Nakagwa Shirah ukomoka muri Uganda ndetse na mugenzi we Kazoora Emmanuel nawe ukomoka muri Uganda.

izi nzobere zigishije abayobozi b’amakipe gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kuborohereza uburyo babikoragamo kuko byabatinzaga Kandi bikabatwara n’umwanya munini hakiyongera ho FERWAFA nayo byayisabaga kohereza abagenzuzi ngo barebe niba ikipe yujuje ibisabwa ikoranabuhanga rero rije gucyemura no korohereza abayobozi b’amakipe ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Ibi byose ni intumbero ya CAF ifite intego zo kuzamura ireme n’urwego rw’amarushanwa y’abanyamuryango bayo no kugirango bijye biyorohera gukora igenzura ryimbitse kuko uzajya iba ifite buri kipe mu sisiteye ya Club Licensing.

Bimwe mu bintu ikipe uzajya iba yujuje kugirango yemererwe gukina amarushanwa ya CAF harimo Kwishyura imisoro, kuba ntamwenda ibereyemo FERWAFA , CAF na FIFA, kwishyura ibisabwa byose ku mukinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino utangiye birimo, Amafaranga wa muguze, imishahara , ubwishingizi bw’abakozi ndetse hakiyongeraho kuba warerekanye aho uzajya ukorera imyitozo naho uzajya wakirira imikino yawe ndetse hakiyongeraho no kuba ufite ikipe z’abato 2 iyaba bari minsi y’imyaka 14 ndetse Niya bari minsi y’imyaka 20.

Abitabiriye aya mahugurwa bemeza ko aje gucyemura ibibazo byinshi cyane cyane ibyo kwitana bamwana ku gukerereza gahunda zo kuzuza ibisabwa Nkuko Umuyobozi wa FERWAFA ushinzwe komisiyo y’amarushanwa
Turatsinze Amani Evariste abivuga.

ndetse hari nabemeje ko nubwo bari basanzwe babikora ariko batabinozaga neza bityo bagiye bagiye kureba ibyo baburaga kugirango buzuze ibindi biburaho aho twavuga Umunyamabanga wa Rayon sports Patrick Namenye wavuze ko aya mahugurwa yabafashije kumenya uburyo bushya CAF na FERWAFA bagiye kujya bakoresha mu kuzuza ibisabwa ngo bemererwe kwitabira amarushanwa Kandi ko ari uburyo butandukanye nubwo bakoreshaga kuva 2019 buzabafasha kuzuza ibisabwa neza.

Akomeza Kandi avuga ko mubisabwa ibyinshi bari babifite kuko nubwo bitandukanye ko ntacyigoranye cyirimo
kuko haribyo abanyamuryango ba FERWAFA basanzwe bafite birimo
abakozi bahoraho b’amakipe, ibibuga ndetse n’ibiro byama kipe ibi rero yemeza ko bizabafasha kunoza ubu buryo bushya batangira gukurikiza kuri uyu wa 31 Werurwe 2024.

Aya mahugurwa yasojwe ku minsi wejo hashize tariki ya 12 Werurwe 2024.

Amafoto yabitabiriye amahugurwa 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusifuzi wasifuye umukino wa Arsenal na Fc Porto afitanye isano ikomeye n’umukinnyi wa Arsenal watsinze igitego ?

“Niba wumva wahaze ibirayi manuka twirebere !” mu ijoro ryahise umuntu yagiye hejuru y’inyubako Nyabugogo ashaka kwiyahura umugambi we uburizwamo