in

Umusifuzi wasifuye umukino wa Arsenal na Fc Porto afitanye isano ikomeye n’umukinnyi wa Arsenal watsinze igitego ?

Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 ikipe ya Arsenal yakinnye n’ikipe ya Fc Porto mu marushanwa ya Champions league. Ni umukino warangiye ikipe ya Arsenal itsinze igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Leandro Trossard ku munota wa 41 w’igice cyambere.

Mu mukino ubunza ikipe ya Fc Proto yari yatsinze Arsenal 1:0 , ibyo bikaba byatumye banganya 1 ; 1 ubundi bajya muri penaliti. Penaliti zaje kurangira Arsenal itsinze 4 : 2, Bituma ikomeza.

Gusa nubwo iyi kipe yatsinze igitego kimwe cyatsinzwe na Trossard, benshi bakomeje kuvuga ko Trossard afitanye isano ikomeye na Clement Turpin wasifuye uyu mukino.

Nyuma y’ifoto yafashwe aba bombi bari kuganira, ndetse igaragaza ko basa cyane  benshi batekereje ko uyu musifuzi yaba ari umuvandimwe wa Trossard.

Gusa siko bimeze kuko Trossard avukana n’umukobwa umwe gusa, bivuze ngo iwabo bavuka ari babiri gusa.

Trossard ubusanzwe afite imyaka 30 y’amavuko, afite umugore babanye guhera muri 2014, ndetse afite abana babiri yabyaranye n’umugore we. Trossard yavukiye mu Bubiligi.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubuzwa kwambara ‘Vist Rwanda’ bigatuma basezererwa muri BAL, abakinnyi ba Dynamo BBC yo mu Burundi bageneye ubutumwa Perezida w’igihugu – VIDEWO

Amafoto : FERWAFA ifatanyije na CAF bahuguye abayobozi b’amakipe mu gukoresha ikoranabuhanga .