in

Amafoto: Byari ibicika ubwo abantu uruhumbirajana bakiraga ikipe y’igihugu ya Morocco yagarutse mu rugo nyuma yo kwararika ibihugu mu gikombe cy’isi

Byari ibirori by’akataraboneka ubwo ikipe y’igihugu ya Morocco yasesekaraga mu murwa mukura i Rabat itahukanye umwanya wa kane ikuye mu gikombe cy’isi.


Morocco ni ikipe yigagaragaje cyane kuko yakoze ibyo benshi batatekerezaga ko ikipe ikomoka muri Afurika yagera ku rwego rwo gukina 1/2 cy’igikombe cy’isi.
Urugendo rwa Morocco kugeza igeze ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu:

Morocco yagize urugendo ruremereye cyane kugirango yisange ihatanira umwanya wa gatatu, Morocco yatangiye imikino yo mu matsinda inganya na Croatia ubusa ku busa. Morocco mu mukino wa kabiri wo mu itsinda F yacakiranye n’Ububirigi , Morocco itsinda ibitego bibiri ku busa bw’Ububirigi, umukino wa gatatu wo mu itsinda Morocco yatsinze Canada ibitego bibiri kuri kimwe.
Morocco yaje kuva mu itsinda F ari iya mbere iza gucakirana na Espagne mu mukino wa 1/8 aho byanganyije ubusa ku busa Morocco igakomeza isezereye Espagne kuri penaliti.
Morocco mu mukino wa 1/4 yacakiranye na Portugal ya Cristiano Ronaldo maze Morocco itsinda igitego kimwe ku busa ibona n’itike ya 1/2.
Mu mukino wa 1/2 Morocco niho itahiriwe kuko yatsinzwe b’Ubufaransa ibitego bibiri ku busa.
Morocco mu guhatanira umwanya wa gatatu yatsinzwe na Croatia Ibitego bibiri kuri kimwe itahukana umwanya wa kane.
Amafoto ubwo Morocco yasesekaraga i Rabat</strong



Abafana bari bishimye cyane

Abasore ba Morocco bakoze amateka

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba impamvu itangaje ituma bamwe bemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina bivura ibishishi

Video; Lionel Messi na bagenzi be bari bakoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko bakomeza kwerekana igikombe batsindiye