in

Akumiro: polisi yataye muri yombi inka ishyirwa muri gereza kubera impamvu ikomeye

Abapolisi bo muri Sudani y’Epfo bavuze ko bafunze inka na nyirayo nyuma y’aho iyi nyamaswa yishe umwana w’imyaka 12 w’umuhungu.

Ikinyamakuru Independent cyatangaje itangazo rya polisi, kivuga ko inka yagendaga hafi y’umurima nimugoroba mu cyumweru gishize ubwo yibasiye umwana, ihita imwica.

Umuvugizi wa polisi, Major Eliya Mabor, yagize ati: “Ubu ikimasa gifungiye kuri sitasiyo ya polisi mu Ntara ya Rumbek. Uyu mwana yajyanywe mu bitaro nyuma yo gupfa, bamujyana mu rugo kugira ngo bamushyingure. ”

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike muri iki gihugu intama nayo ikatiwe igifungo cyimyaka itatu nyuma yo kwica umugore wimyaka 45.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje: umugabo n’umugore bapfuye nyuma y’amasaha make biyunze

Umukobwa ukiri muto ari mu marira nyuma yo kuryama n’imbwa ngo ahabwe amamiliyoni