in

Birababaje: umugabo n’umugore bapfuye nyuma y’amasaha make biyunze

Umugabo n’umugore bapfuye bazize impanuka nyuma y’amasaha make biyunze.Aba bombi bakomoka mu gihugu cya Kenya bazize impanuka, ubwo bari bamaze kwiyunga nyuma y’amezi atatu batabana.

Umugabo yari asanzwe ukora akazi ko gutwara moto. Ku wa 31 Gicurasi yarayihagurukije ajya kwa muramu we mu ntera y’ibilometero 30 kugira ngo aze gutahana n’umugore we hamwe n’umwana bari bafitanye witwa Immanuel Mutuma.

Uyu mugabo w’imyaka 28 yicaje umugore we inyuma ku ipikipiki maze akikira umwana hagati yabo bagamije kumurinda umuyaga wo mu muhanda, maze barahaguruka bataha bihuta ngo basangire ibya nijoro nyuma yo kwiyunga bitewe n’uko amasaha y’umugoroba yari yamaze kugera.

Nk’uko amakuru abitangaza ngo ubwo bageraga hafi y’isoko rya Keria hagati y’umujyi wa Nkubu na Chogoria, bahuye n’umurongo w’imodoka ukabije maze,imodoka yahise ibagonga umugabo ahita yitaba Imana mu gihe umugore we yahakomerekeye bikabije akajyanwa mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Anne ariko biza gutangazwa ko yapfuye akihagera.Umwana wabo yakomeretse ahita ajyanwa mu bitaro aho yaje kwitabwaho na nyirasenge.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yafatiye abagore babiri ku mva ya mama we bakora ibiteye ubwoba (Video)

Akumiro: polisi yataye muri yombi inka ishyirwa muri gereza kubera impamvu ikomeye