in

Akamaro k’ibibabi by’imyembe mu kurwanya diyabete

Imwe mu ndwara zihangayikisha abazirwaye dore ko nta n’umuti uhamye uyivura burundu ni indwara ya diyabete.

Iyi ndwara iterwa nuko igipimo cy’isukari mu maraso cyazamutse cyangwa we ikorwa rya insulin ryagabanyutse itera uyirwaye guhora afata imiti umunsi ku wundi cyangwa yitera inshinge buri munsi

Bumwe mu buryo bwo guhangana na yo ni uguhindura imirire no gukora siporo.

Hano tugiye kukwereka uko wakifashisha ibibabi by’imyembe bikagufasha kugabanya uburemere bw’indwara. Ibi biterwa nuko muri byo harimo amoko anyuranye ya anthocyanidins zifasha mu guhangana na yo.

Ibisabwa

  • Ibibabi 15 bibisi by’umwembe bikiri bito
  • Ibikombe 4 (litiro imwe) by’amazi

Uko bikorwa

  • Canira ya mazi arimo bya bibabi wabanje kubisukura , ubikore nimugoroba
  • Namara kubira uterure ubike bipfundikiye kugeza mu gitondo
  • Mu gitondo utaragira ikindi ushyira mu nda, yungurura unywe ya mazi uyamare.

Ibi ubikora buri munsi mu gihe byibuze cy’amezi abiri.

Utabashije kujya ubona ibibabi buri munsi, urabyanika ugakoramo ifu, ukajya ukoresha ibiyiko bibiri byayo muri Litiro y’amazi.

Uretse kandi kurwanya diyabete bizanafasha

  • Gusukura mu gifu
  • Kurwanya zimwe mu ndwara z’umutima ziterwa nuko imitsi isa n’iyazibye
  • Kugabanya ibiro
  • Kurwanya uburibwe cyane cyane bw’umutwe
  • Kugabanya ibicece na ya nda yitwa nyakubahwa.
Muganga niwe wakemeza niba uhagarika imiti

Icyitonderwa

Ubu buryo ntibusimbura imiti kwa muganga baguha niba usanzwe uyifata ahubwo ni bumwe mu bugufasha guhindura imirire no kunganira imiti. Guhagarika imiti byemezwa na muganga.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni yaguye mu mpanuka y’imodoka ku munsi w’ubukwe bwe (AMAFOTO)

Ngaya amakuru y’inzira y’ubukire bwa King James ushobora kuba utaramenye.