in

Bagiye nka za hene! Ikipe ya TP Mazembe iri mu gahinda nyuma y’uko abakinnyi bayo baburiwe irengero ubwo bari mu Butaliyani

Ikipe ya TP Mazembe iri mu gahinda nyuma y’uko abakinnyi bayo baburiwe irengero ubwo bari mu Butaliyani.

Ku wa 22 Gicurasi 2022, ni bwo Ikipe ya KFA, Irerero rya TP Mazembe yahagurutse mu Butaliyani isubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ituzuye.

Impamvu yatashye ituzuye ni uko abakinnyi bayo batanu baburiwe irengero.

Abo bakinnyi batagarukanye n’ikipe ni Christ Kiwongi, Meschack Mbaya, Gueazy Bisalu, Hippolyte Mulamba na Medo Kazadi.

Iminsi imaze kuba itanu abo bakinnyi babuze aho Ababyeyi babo batangiye gushyira igitutu ku ikipe.

Bakimara kumenya ko aba bakinnyi batakibonetse, uwari uhagarariye urwo rugendo yahise ageza ikirego mu butabera bwo mu Butaliyani kugira ngo hatangire iperereza.

Ntabwo ari aba bana babuze gusa, ahubwo hari n’abatoza babo batabonetse bigaragaza ko ibura ryabo ryari ryarateguwe mbere y’uko bajya muri iki gihugu. Igipolisi cy’u Butaliyani kiri gukora ibishoboka byose ngo kibashakishe.

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Jean-Claude Loboko, na we yasigaye mu Mujyi wa Lazio kugira ngo akurikirane iby’ibura ry’aba bana.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibintu 7 umugore cyangwa umukobwa atinya ku bagabo 

Akabajura kashobotse: Umugabo yafashwe ari kurandura igiti cy’umwumbati mu murima utari uwe aho yahise yicwa atari yarenga umutaru