in ,

Agahinda gakomeye: Lionel Messi ari mu nzira zo kutazakina imikino y’igikombe isi mu mwaka utaha

Rutahizamu w’umunya Argentina Lionel Messi, nyuma yo guhesha ikipe ye y’igihugu itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mwaka utaha wa 2018 mu gihugu cy’uburusiya, kurubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu rikomeje kugaragaza impungenge zikomeye ritewe nuko uyu Captain wabo ashobora kutazakina iyi mikino kubera ibikorwa by’iterabwoba biri gutegurwa byo kumugirira nabi. Lionel Messi

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Argentina Ole aravuga ko umuyobozi w’iri shyirahamwe yerekeje kuri Ambassade y’uburusiya muri Argentina kugirango bumvikane ku burinzi bukomeye bugomba gukorerwa Lionel Messi n’ikipe ayoboye mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi nyuma yuko agatsiko k’abahezanguni ka Etat Islamique kamaze kwigamba kuzaba kidobya mu mikino y’igikombe cy’isi cyane cyane ku bakinnyi bakomeye bazerekezamo. Tukaba dutegereje kumva ingamba zizafatwa kuricyo kibazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu 2 BIDASANZWE Mesut Ozil ari gusaba Manchester United,Real Madrid na FC Barcelone bishobora gutuma aguma muri Arsenal kuko nta n’imwe iri kubibona

Exclusive: Umukinnyi ukomeye w’umufaransa kurubu ari mu maboko ya Polisi akekwaho gufata ku ngufu