Umutoza mukuru wa APR FC Adil Mohamed yatangaje ko APR FC nibaishaka kuba ikipe ikomeye hakwiye kongerwamo abakinnyi bari kurundi rwego Atari aba bo mu Rwanda gusa.
Kuri iki cyumweru tariki 18 nzeri 2022, APR FC yakinnye umukino wo kwishyura n’ikipe ya US Monastir muri CAF Champions league nyafurika iza no gutsindwa ibitego 3-0.
Nyuma y’uyu mukino umutoza wayo Adil Mohamed yatangaje ko rwari rwo rwego rw’abakinnyi bo mu Rwanda.
Kandi akomeza avuga ko niba APR FC ishaka kugera ku rwego mpuzamahanga nuko yashaka abandi bakinnyi bari ku rundi rwego rurenze gukinisha abakinnyi bo mu Rwanda gusa.
Akanyamuzeza ni kose kubakunzi ba Rayon Sports bitewe nuko APR FC yitwaye kandi ni nagahinda gakomeye ku bakunzi ba APR FC. APR FC hategetejwe niba kuba yatsinzwe kuri uru rwego irahita itekereza kuzana abanyamahanga.