in

Abenshi bayirwaye batabizi! Mu Rwanda abarwayi ba Kanseri yo mu muhogo iterwa no gukora imibonano yo mu kanwa bakomeje kwiyongera

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC giherutse gushyira hanze raporo yakozwe ku bijyanye n’uko kanseri igahaze mu Banyarwanda, yagaragaje ko mu zikomeje kwiyongera harimo n’iyo mu muhogo.

Iyo mu muhogo ngo iterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa.

RBC igaragaza ko buri mwaka haboneka abarwayi bashya bagera kuri 60 bafite kanseri yo mu muhogo. Mu 2020 honyine habonetse abagera kuri 67.

Mu myaka itanu ishize, imibare y’abasuzumwe yasanzwemo abantu 216 bafite kanseri yo mu muhogo.

Ku rundi ruhande, Ikigo gikusanya imibare kuri Kanseri ku Isi, Globocan, kigaragaza ko gishingiye ku bushakashatsi cyakoze, byibuze abarwayi bagera ku 192 ari bo bashobora kuba bararwaye kanseri yo mu muhogo mu 2020 mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana Kanseri muri RBC, Hagenimana Marc atangaza ko iyo mibare igaragaza ko hari abarwayi benshi bashobora kuba bafite iyo kanseri mu Rwanda ariko ntibabimenye, ibituma batanayivuza.

Yavuze ko iyo umuntu akoze imibonano mpuzabitsina mu kanwa, ni ukuvuga arigata cyangwa yonka igitsina cy’undi ufite virusi izwi nka Human Papilloma Virus, HPV, ashobora kuyanduza mugenzi we, hanyuma ikamutera kanseri y’umuhogo.

Agaragaza ko virusi zikunze gutera iyo kanseri zirimo HPV 16, HPV 18, n’izindi, akerekana ko, ibindi bishobora kongera ibyago byo kuyirwara birimo itabi, inzoga nyinshi, kugira ikirungurira kenshi (hamwe acide yo mu gifu izamuka mu muhogo) n’ibindi.

Yakomeje avuga ko igihe umuntu yumva afite ikirungurira kenshi ndetse n’igihe yaba afite bimwe mu bimenyetso bikunze kuyigaragaza, nko kunanirwa kumira, kuribwa mu gatuza, gusarara bidakira, gucira cyangwa kuruka amaraso bihoraho, bagana muganga kugira ngo arebe ko ataba ari iyo kanseri arwaye kugira ngo avurwe hakiri kare.

Imibare igaragaza ko mu 2020 mu Isi yose ababarirwa mu 184.615 basanganywe kanseri yo mu muhogo ndetse ihitana abagera ku 3820.

Umwaka wa 2020 wonyine, mu bantu 4707 bapimwe, nanone iyafashe abagabo kurusha izindi yari iya prostate yafashe abagera kuri 387 mu gihe iyafashe abagore kurusha izindi muri uwo mwaka yari iy’ibere yafashe 614.

Ubushakashatsi bwa Globocan bwagaragaje ko mu 2020 kanseri yagaragaye mu bantu ku rugero rwa 53% bangana na 4707 mu 8835.

Mu bagabo bari hagati y’imyaka 30-49 kanseri yiyongera ku rugero rwa 21,9% mu gihe ku bagore yiyongera ku rugero rwa 34%, RBC ikavuga ko hakenewe gushyira imbaraga mu gupima indwara ku myaka mike.

RBC ubu ifite iteganyabikorwa ry’imyaka itanu iri imbere ryo kurwanya no gukumira kanseri.

Ni naryo rigaragaza ibikenewe kugira ngo iyi ndwara irwanywe ku rugero runini, bikajyana n’imibare y’abayirwaye hatibagiwe n’ubushobozi igihugu gifite kugira ngo cyongere umubare w’inzobere.

Aba bahanga mu kuvura kanseri ngo baba mu bitaro bikuru birimo nk’ibya Kanombe, ibya Butaro, ibya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ramadhan
Ramadhan
1 year ago

Kabaye

Umugabo wabanaga n’abagore babiri uwa kabiri akaba yari umukobwa we babyaranye yasanzwe yiyahuye

Kujya kuri Sitade ni ubwende! Abakunzi ba Rayon Sports na APR FC bashyizwe igorora umukino bazawurebera ubuntu