Twishimiye ibyiza bikomeje kutugeraho, abo ni abaturage bo mu karere ka Karongi bishimira ubwato budasanze buri kubakwamo hoteli nini cyane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko ubwato bukozwemo hoteli y’inyenyeri 5 burimo kubakirwa mu Kiyaga cya Kivu muri aka karere buzatangira gukora muri uku kwezi kwa mbere 2023 niba nta gihindutse.
Ubu bwato bwitezweho kuzinjiza amafaranga no gukurura ba mukerarugendo.