Umugabo yateje intambara mu modoka nyuma yo kubona umugabo w’umugenzi muri bisi atereta umugore we mu maso ye.
We n’umugore we binjiye muri bisi ya danfo i Lagos maze umugabo wari wicaye imbere yabo akajya areba inyuma akavugisha umugore w’uyu mugabo.
Nk’uko umugabo abivuga, yari yabibonye mbere ko umugabo yakomeje guhindukira ngo arebe umugore we kabone niyo yabonaga ko ari kumwe n’umuntu.
Yavuze ko uyu mugabo yibishyuriye amafaranga yurugendo bombi igihe umugenzi yabazaga nimero y’umugore we bikamurakaza.
Yahise abaza umusore impamvu ashishikajwe no kwitegereza umugore we , aho byarangiye benda kurwanira mu modoka.