in

Abanyarwenya batandukanye bo muri Gen-Z Comedy basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – AMAFOTO

Uyu munsi tariki 16 Mata 2024, itsinda ry’abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali maze bahashyira indabyo mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baharuhukiye.

Aba banyarwenya bayobowe na Fally Merci basobanuriwe byinshi ku mateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’urugendo rw’u Rwanda rugana ku bwiyunge no kwibuka twiyubaka mu myaka 30 ishize.

Nyuma, Aba bunamiye banashyira indabo aharuhukiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banafata umwanya wo kungurana ibitekerezo ku cyo bungutse n’icyo bagiye gukora.

Uru ruzinduko rwongeye gutuma aba banyarwenya bashimangira ko biyemeje gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo amakuba nk’ayo atazongera kubaho ukundi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali hagiye kuzura ikindi kibuga cy’umupira kijyanye n’igihe tugezemo – AMAFOTO

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana