Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yatsindwe n’ikipe ya Guinea igitego 1-0 muri 1/4 mu mikino ya CHAN 2020.Abanyarwanda bose bari biteze ko Amavubi aza gukora amateka agakatisha itike yerekeza muri 1/2 k’irangiza gusa siko byaje kugenda kuko yatsindwena Guinea mu buryo bwatunguranye kandi bukababaza Abanyarwanda batari bake.Nyuma y’uyu mukino bamwe mu bantu b’ibyamamare hano mu Rwanda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaje akababaro batewe n’uku gutsindwa gusa banagaragaza amagambo yo kwihanganisha iyi kipe bavuga ko ubutaha bizagenda neza ndetse bashima cyane Amavubi kubw’akazi katoroshye yakoze kuva yagera muri Cameroun.Muri bo twavuga ShaddyBoo, Niyitegeka Gratien,Ndimbati na David Bayingana.
Amavubi yubahwe yitwaye neza cyanee never give up guys, next time tuzabandwinga byindani
tuzahera kumusifuzi tumundwinga nabandi tubandwinge#amavubiyubahwe pee Rero yamafaranga tuzayasimbuza#loveonthebed
— Shaddyboo (@shaddyboo__92) January 31, 2021