in

Abantu benshi bakozwe ku mitima n’ubukwe bw’umukobwa ugendera mu kagare n’umusore wamurwaje imyaka itari mike.

Abantu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakozwe ku mutima n’ubukwe bwa Blessing Mary Ocheido na Okechukwu Victor Igwegbe bari bamaze igihe kinni bakundana ariko uyu mukobwa akaba yaraje kugira ikibazo cyapararize cyatumye amaguru ye adakora neza bituma ahabwa akagare k’abamugaye.

Aba bombi bakomoka muri Nigeria bakundanye imyaka irenga 10, umusore yamaze imyaka 7 arwaje umukunzi we utarabashaga kugenda.Mary Ocheido avugako, uyu musore bakoze ubukwe bamenyanye ari muzima kuko yemezako bamaranye imyaka irenga 10 bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu mukobwa avugako mu myaka aba bombi bamaze bakundana, harimo 7 yamaze arwaye atabasha guhagarara no kugenda kuburyo byasabaga ko bagenda bamuteruye igihe agiye mubwirero.

Marry avugako uyu musore bakundana yamubaye hafi cyane ndetse agakomeza akamwereka urukundo nk’uko byari bisanzwe.Taliki 3 Gicurasi, nibwo aba bombi bemeranyije kubana akaramata, maze bakora ubukwe bw’igitangaza bwishimiwe na benshi, ndetse aba babonye bakemeza ko urukundo rukibaho.

Uyu mukobwa mu bukwe bwe yari yicaye mu kagare, atwawe n’umugabo we ndetse bashigikiwe n’inshuti zabo n’umuryango.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yisize irangi ngo ajijishe ko yambaye agapfukamunwa ||ibyamubaye nyuma ni akumiro.

Umukinnyi w’icyamamare yashyizwe ku karubanda arasambanya ku gahato umukobwa mu bihuru.