in

Umukinnyi w’icyamamare yashyizwe ku karubanda arasambanya ku gahato umukobwa mu bihuru.

Umukinnyi w’icyamamare muri Afurika y’Epfo, ukinira ikipe yitwa AmaZulu FC yasebejwe n’amashusho yagiye hanze asambanya umukobwa ku ngufu bari mu bihuru.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yafotowe n’umuntu witambukiraga akoresha telefone ye mu gihe uyu mukinnyi yari aryamye hejuru y’umukobwa amusambanya.Uwafashe aya mashusho yavuze ko yari atashye mu rugo anyura muri iyo nzira yumva amajwi aturuka mu gihuru bityo ajya gukora iperereza ngo amenye ikibaye.

Ati: “Nari mpangayikishijwe n’ibintu biri kuba inyuma y’ibihuru bityo nkuramo terefone kugira ngo mbone ibimenyetso. Natunguwe no kubona uwo mukinnyi azwi cyane kandi afatwa nk’intwari mu mudugudu ”.

Uyu mukinnyi ukinira AmaZulu FC, utatangajwe izina rye, amakuru ya Mzansindaba avuga ko yaba ari mu kiruhuko cy’icyumweru akaba yari yagiye gusura umuryango we iThoyandou muri Limpopo. AmaZulu FC kuri ubu ni iya kabiri muri shampiyona ya mbere ya DSTv inyuma ya Mamelodi Sundowns.

Uyu mukinnyi wari wambaye imyenda y’ikipe ya AmaZulu FC yemenye amakosa ye kuko umukobwa yanagaragaraga nk’uri kumuhunga ariko akagira imbaraga nke agasambanywa ku ngufu.

Uwafashe amashusho nawe birinze gutangaza amazina, yongeyeho ati: “Mu by’ukuri birababaje ibyo yakoze kuko nzi ko afite umukobwa w’umukunzi we uvugwa i Durban. Igitangaje cyane kandi ni uko nzi ko ashobora kwigurira icumbi akaba yari kubasha gusambaniramo. Ntabwo nzi neza impamvu yahisemo gukoresha ibihuru”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu benshi bakozwe ku mitima n’ubukwe bw’umukobwa ugendera mu kagare n’umusore wamurwaje imyaka itari mike.

Imwe mu mico igayitse ishobora gutuma umusore azinukwa umukobwa burundu.