in

Umukobwa yisize irangi ngo ajijishe ko yambaye agapfukamunwa ||ibyamubaye nyuma ni akumiro.

Uyu mukobwa witwa Leia se w’imyaka 26 ukomoka mu Burusiya yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kugaragara yasize irangi abeshya ko yambaye agapfukamunwa, gusa ibyakurikiyeho ni uko yirukanwe mu gihugu cya Indonesia.

Uyu mukobwa n’umukunzi we Josh Paler Lin, bose basize irangi aho agapfukamunwa gaca, ku buryo kuvumbura ko batambaye agapfukamunwa byari bigoye cyane. Bavumbuwe n’ucunga umutekano muri iryo guriro.

Leia Se na Lin bagerageje kwinjira muri supermarket ariko bahagarikwa n’abashinzwe umutekano kubera ko batambaye udupfukamunwa ahubwo ari ukujijisha nk’uko Nationalpost dukesha iyi nkuru ibivuga.

Umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Bali, Jamarulu Manihuruk, yatangaje ko batirukanwe bose ahubwo hirukanwe umukobwa gusa. Umusore Lin ntabwo yigeze yirukanwa n’ubwo yagize uruhare muri ibyo bikorwa byo kujijisha ko bambaye udupfukamunwa.

Jamarulu Manihuruk, ati: “Dushingiye ku iperereza ryacu, Leia wenyine ni we wafatwaga nk’uwakoze icyaha maze arirukanwa”.

Leia se yasabye imbabazi, yagize ati: “Intego yo gukora ibi ntabwo byari ibyo gusuzugura cyangwa gushishikariza abantu bose kutambara udupfukamunwa.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Danny Vumbi yifurije umugore we isabukuru nziza mu magambo yuje imitoma ihebuje

Abantu benshi bakozwe ku mitima n’ubukwe bw’umukobwa ugendera mu kagare n’umusore wamurwaje imyaka itari mike.