Abantu batandukanye bakomeje gutangarira ubwiza bw’umukobwa w’ikizungerezi witwa Daniel Marry wacitse ukuguru akaba yaracuruzaga agataro ku muhanda, ariko Imana ikaza kumuhindurira amateka, nyuma yo kubona umugiraneza wamufashije.
Uyu ukobwa ufite ukuguru kumwe yatangiye kuvugwaho ubwo yabonekaga, ari gushaka imibereho mu mujyi wa Lagos, aho yashakaga ibyo kurya bimutunga ndetse akaba ari nawe wahahiraga umuryango we.
Marry yacitse akaguru mu mpanuka ya busi yabaye muri 2006 yapfiriyemo abantu 24 ayikoka ariwenyine, avuka yakuze yumva azaba umunyamategeko, ariko ngo inzozi ze zarangiye umunsi akora impanuka kuko ari nabwo yatangiye ubuzima bubi, avugako iwabo bagombaga kubona ibiryo ari uko yahagurutse akajya gushaka amafranga mu mujyi.
Marry amafoto ye yatumye abantu benshi bamugirira impuhwe batangira kumufasha, ibyamamare muri Nigeria byagiye bimuha umufasha butandukanye, harimo aho kuba ibyo kurya, ndetse n’amafaranga, byatumye kuri ubu ubuzima bwe buhinduka kuko ubu asigaye atuye mu nzu y’agatangaza ndetse amaze kuba icyamamare abantu benshi bakomeza kumufasha iyo bumvise ubuhamya bwe bw’uko yacitse akaguru.
Umunyamideli Ceoluminee yiyemeje kujya amwambika imyambaro igezweho ni nawe wamwambitse ku isabukuru ye y’amavuko.Byari ibirori bidasanzwe kuko byari byatumiwemo abantu benshi higanjemo abazwi cyane muri Nigeria.