in

Nyuma y’iminsi ibiri gusa avutse ,umwana wa Anne Kansiime yatangiye kwandika amateka akomeye.

Hashize iminsi ibiri gusa,umunyarwenya Anne Kansiime yibarutse umwana we w’umuhungu, akaba n’imfura ye yise Selassie Ataho, kuri uyu mwana ukiri uruhinja amaze kugira abamukurikira benshi kuri instagram yafunguriwe n’ababyeyi be.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Muta 2021, ni bwo umunyarwenya Anne Kansiime wo muri Uganda ufatwa nk’umwamikazi w’Africa mu mwuga wo gusetsa yibarutse imfura ye y’umuhungu yabyaranye n’umukunzi we Skylanta bamaze igihe bakundana.

Uyu mwana w’umuhungu bibarutse bamwise Selassie Ataho. Kugeza ubu uyu muziranenge yamaze kugira abamukurikira basaga ibihumbi 3 kuri konte ye ya Instagram yitwa selassie_ataho1. N’ubwo izina Selassie bise uyu mwana ryabaye rishya mu matwi ya benshi bisa n’aho bari bararitangaje mu minsi ishize.

Usuye iyi konte y’uyu mwana hagaragaraho amafoto ane arimo iy’ikirenge cy’iburyo cya Anne Kansiime. Kuri iki kirenge aba yambaye urukweto rwa sandari yanditseho yifashishije ikaramu ati ”Selassie is King”. Bishatse kuvuga ko Selassie ari umwami.

https://www.instagram.com/p/CMFNv6rs0xZ/?igshid=gy1ti51zmjw9

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku bari mu rukundo:Imyitwarire mibi cyane ishobora kwangiza urukundo ndetse rukaba rwagera ku iherero mutayitondeye.

Abantu benshi bakomeje gutangarira ubwiza bw’umukobwa w’ikizungerezi utagira ukuguru wahoze acuruza agataro Imana ikamuhindurira amateka.