in

Umunyamakuru wa RBA ukunzwe mu byegeranyo by’imikino yambitse impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore (AMAFOTO)

Umunyamakuru wa RBA, Gatera Edmond, usanzwe akora ibyegeranyo by’imikino, yambitse impeta umukunzi we Rugamba Geneviève amusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore.

Gatera Edmond usanzwe ari n’Umunyamabanga wa Gisagara Volleyball Club, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mata 2021 yasabye umukunzi we Rugamba Geneviève bamaze imyaka umunani bakundana ko yamubera umugore maze asubizwa ‘yego’.

Ni igikorwa cyabaye ubwo aba bombi bari bageze mu Karere ka Huye bavuye i Nyanza gusura ababyeyi b’umukobwa.

Gatera ati “Twari tuvuye gusura ababyeyi b’umukobwa, nari namubwiye ko agomba gusuhuza Parrain wanjye wari waje i Huye. Yaje azi ko agiye gusuhuza Parrain atungurwa no gusanga nateguye igikorwa cyo kumusaba ko yambera umugore.”

Rugamba Geneviève na we yavuze ko kwambikwa impeta na Gatera yabyishimiye kandi yabyakiriye neza.

Ati “Byari bikwiye, ntaho nari guhera mpakanira uwo nkunda turaziranye bihagije kandi dukundana urukundo rwa nyarwo ni iby’agaciro kwambikwa impeta na Gatera.”

Aba bivugwa ko bamaranye imyaka igera ku umunani bakundana ndetse ngo biramutse nta gihindutse bazakora ubukwe muri Nyakanga 2021.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu benshi bakomeje gutangarira ubwiza bw’umukobwa w’ikizungerezi utagira ukuguru wahoze acuruza agataro Imana ikamuhindurira amateka.

Biteye ubwoba:Abagore baguwe gitumo bari kogera mu irimbi banavuga amagambo y’imitongero.