in

Abantu batunguwe cyane n’umuhanzikazi wahisemo guhisha isura y’umukunzi we bagiye kurushingana atinya ko bamumutwara.

Abantu batandukanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga batunguwe n’umukobwa wamaze imyaka igera kuri itanu yaranze kwerekana isura yumukunzi we bagiye kurushinga atinya ko bamumutwara.

Bamaranye imyaka 5 adashyira hanze isura y’umukunzi we

Joyce Wa Mamaa, ni umuhanzi kazi uri mubakunzwe cyane mugihugu cya Kenya, amaze imyaka 5 ahisha isura y’umugabo bakundana atinya ko bamumutwara batarakora ubukwe.

Joyce amafoto yose ashyira kumbuga nkoranyambaga ze yose ahisha isura y’uyu mugabo bamaze igihe bakundana.

Uyu mukobwa, ufite umwana w’imyaka 9 yabyariye iwabo, avugako yahuye n’ibikomere bituma atizera abagore kuburyo bashobora kumukura amata kumunwa.Mu ndirimbo, uyu mukobwa wabyariye iwabo aririmba, amagambo ye yibanda cyane kugahinda yagiye aterwa n’abagabo bagiye bamubeshya murukundo ndetse n’abagore batwara abagabo b’abandi.

Joyce yatangarije abakunzi be bafite amatsiko yo kubona umukunzi we ko azabahishurira isura ye mu minsi yavuba, avugako yakomeje guhisha isura ye kugeza bakoze ubukwe kuko yatinya ko bashobora kumutwara batarabana.Yavuze azashyira hanze isura y’umukunzi we bamaze gukora ubukwe tariki ya 5 Kamena 2021.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda Rutambi akuruye imodoka wenyine mu muhanda abantu barumirwa

Umukunzi wa Meddy yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi( Bridal shower).