in

Umukunzi wa Meddy yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi( Bridal shower).

Mu gihe habura igihe gito ngo umuhanzi Ngabo Meddy n’umukunzi we Mimi ukomoka muri Ethiopia basezerane kubana akaramata, uyu mukobwa Mimi yakorewe ibirori byo gusera ku bukumi bizwi nka Bridal shower byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021 .

Mu mafoto aba bombi basangije ababakurikira kuri Instagram, Mimi yagaragaye yambaye ikanzu nziza y’umweru yanditseho Bridal ,ari nako aseka cyane maze iherekezwa n’akamenyetso k’umutima utukura Meddy  yongeye gushyira kuri status ye amashusho agaragaza Mimi akata umutsima(cake) yo muri ibyo birori.

Kugeza ubu amakuru ahari y’ubukwe bwa Meddy na Mimi avuga ko buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 22 Gicurasi 2021.Ikindi bikavugwa ko ababyeyi ba Meddy nabo bazajya muri Amerika gushyigikira umuhungu wabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu batunguwe cyane n’umuhanzikazi wahisemo guhisha isura y’umukunzi we bagiye kurushingana atinya ko bamumutwara.

Wa musore watereye ivi FOFO DANCER amennye isosi||Ibyabo birangiye nabi.