Abantu batandukanye batunguwe n’uburyo imbwa zatabaye ubuzima bw’uruhinja rwari rwatawe mu gihuru rwaje gutabarwa n’utubwana duto tw’imbwa twaje kwegerana kugira ngo uru ruhunja rushyuye maze rubasha kurokoka imbeho y’ijoro.
Ibi byabereye mu gace ka Lormi mu ntara ya Chattisgarh mu Buhinde, aho uru ruhinja rwasanzwe mu gihuru mu masaha y’igitondo ruri kumwe n’utubwana duto tw’imbwa nyuma yo guterenanwa n’ababyeyi barwo rukivuka.
Amakuru avuga ko uru ruhinja ari umukobwa. Ubwo rwatabarwaga n’abantu bo muri aka gace ka Lormi, basanze nta kenda namba barwambitse rukimeze nk’uko rwavutse ndetse na bimwe mu bice by’umubiri by’umwana ukivuka bikiri ku mubiri.
Ubwo abantu bageraga aho ruryamye mu gihuru basanze ruzengurutswe n’utubwana duto tw’imbwa twaraye hafi yarwo ijoro ryose ndetse twegeranye ngo rudakonja.
Amakuru ava muri aka gace ibi byabereyemo, avuga ko bishoboka ko uru ruhinja rwabanje kubonwa n’imbwa yabwaguye utu tubwana maze ikaza kuzana utu tubwana hafi y’uru ruhinja ngo rushyuhe.