Mu gihugu cy’Uburusiya batanze itegeko ryo kubuza abantu bakingiwe coronavirus gutera akabariro mbere y’iminsi itatu bafashe urukingo.
Dr Denis Graifer, Minisitiri w’ubuzima wungirije mu karere ka Saratov, yavuze ko u Burusiya bugomba kwirinda imibonano ku bantu bafashe urukingo rwa Coronavirus. Ibi bije nyuma y’uko Abarusiya bari barabwiwe ko bagomba kwirinda inzoga, kunywa itabi no kujya muri sauna bakimara kubona inkingo nk’uko inkuru ya Dailymail ibitangaza.
Uburusiya bufite 13% by’abantu bakingiwe mu gihugu hose, ugereranije n’ikigereranyo cy’iburayi cya 30%. Dr Graifer yabwiye abanyamakuru ati: “Ndizera, kandi buri wese arabizi, ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa gitwara ingufu cyane. Turaburira rero abantu bakingiwe ko gukora imibonano mpuzabitsina, bitemewe nyuma yo gukingirwa”