Abakunzi b’Umuryango w’Ubwami bw’Abongereza banakunda gufata kuri ka manyinya ubu bashyizwe igorora nyuma y’aho uyu muryango ushyiriye ku mugaragaro inzoga batangiye kwenga bitiriye Ingoro batuyemo ya Sandringham.
Mu itangazo banyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter ku wa 4 Gicurasi, abo mu Ngoro ya Sandringham bagize bati “Turi gutekereza ku munsi w’Abagabo uzizihizwa mu minsi iri imbere kandi nta bundi buryo bwiza bwo kuwishimira bwaruta kuba uri kunywa kuri imwe muri byeri zacu za Sandringham.”
Banatangaje ko kandi izi nzoga zatangiye kuboneka mu iduka ryitiriwe Sandringham zikaba ari inzoga zitunganywa mu bimera bihingwa ku butaka bw’Umwamikazi buherereye mu Burasirazuba bw’u Bwongereza.
Ingoro ya Sandringham ni urugo rwihariye rw’Umwamikazi w’u Bwongereza rumaze guturwamo n’ibiragano bine by’ubwami kuva mu 1862.
Iyi ngoro yubatse ku butaka bwa hegitari 8100 kuko hari n’abayita igihugu cy’Umwamikazi, harimo ubusitani bw’akataraboneka, ahatunganyirizwa izi nzoga, aho imbwa ze ziba n’ahakorerwa indi mirimo itandukanye yo mu rugo.
Si ubwa mbere ibwami bagerageza ibyo gutunganya ibijyanye n’agasembuye kuko n’ubundi mu Ngoro ya Buckingham, ikaba iy’Ubutegetsi bw’Ubwami bw’Abongereza hatunganyirizwa izitandukanye zirimo nka whisky, imivinyu ndetse na za champagne.