Mu rukundo iteka haba hakenewe imbaraga n’umuhate bya babibiri gusa rimwe na rimwe hari ibintu abakobwa batajya bitaho ku basore bakundana.
Kuri uru rutonde hariho ibintu byingenzi abasore baba bifuza mu rukundo rwabo iyo abo basore bari murukundo koko.
1. Abasore baba bashaka umuntu wihangana kandi wumva.
Mu by’ukuri, abasore benshi bahora bashaka umukobwa ubumva kandi akaba yumva ko bafite ukuri buri gihe. Abasore baba bifuza umukobwa wumva ibyo bavuga. Umusore ateganya ejo hazaza n’umukobwa ugira kwihangana guhagije.
2. Umusore aba ashaka kwigenga.
Umusore ujya mu rukundo aba ashaka ubwigenge ahabwa n’uwo bakundana. Umusore ashaka gukundwa, ashaka kwerekwa ko akenewe. Afite umupaka atagomba kurenga ariko akeneye ubwigenge buhagije.
3. Kwishimana.
Ntabwo ari ibanga, ibi abakobwa benshi babishinja abasore ngo bakunda ‘Gutera akabariro buri gihe’. Yego ni ngombwa rwose, umusore mukundana ashaka ko mwishimana. Muhe umwanya mwishimane.
N.B: Mu gihe byibura mwamaze gusezerana mu mategeko.
4. Gushimirwa.
Umusore aba akeneye gushimirwa cyane mu rukundo, niba mukundana muhe umwanya umushimire mu byo yakoze.