Abakobwa 20 bari mu kigero cy’imyaka 14 na 16 basanzwe ari abanyeshuri bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Pune ,ubwo bari bavuye mu rugendo shuri bari bamazemo icyumweru cyose.
Ni impanuka yabereye mu gihugu cy’Ubuhinde ,mu mujyi wa Pune ,mu gace ka Baramati Phaltan , aho imodoka yo mu bwoko bwa bus itwara abantu mu buryo rusange yakoze impanuka bigatuma 20 muri abo bakobwa bari bavuye mu rugendo shuri bakomereka.
Ikinyamakuru Indian Express dukesha iy’inkuru kivuga ko iyo modoka yaririmo abantu bagera kuri 58 ,ariko muri abo 58 ,49 bakaba ari abanyeshuri babakobwa batangiye urugendo shuri kuwa 26 Ukuboza 2022 , bazenguruka uduce twa Shani ,Shingnapur na Shirdi, bagakora impanuka ubwo ku munsi wo kuwa gatandatu bari batashye bagiye kwizihiza umwaka mushya mu miryango.
Indian Express ivuga ko ntawigeze yitaba Imana ,uretse abanyeshuri bakomeretse abandi bakagira ikibazo kihungabana ,ndetse nabo bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Baramati biherereye muri ako gace impanuka yabereyemo kugirango bitabweho.
Ntihigeze hamenyekana icyateye iyi mpanuka ,gusa iki kinyamakuru kivuga ko uwari utwaye imodoka yarenze umuhanda akinjira ibishanga, uretse abo banyeshuri 20 bakomeretse hari abandi bagenzi 7 nabo bakomerekeye muri iyi mpanuka.