in

Abakinnyi ba APR FC bahamagawe mu Amavubi bahawe ibihembo bishimishije

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yashimiye abakinnyi bose b’iyi kipe bari barahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ abasaba kuzakomeza kwitwara neza bagasezerera US Monastir FC yo muri Tunisia.

Nyuma y’uko Amavubi asezerewe na Ethiopia, abakinnyi barimo umuzamu Ishimwe Jean Pierre, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Bonheur na Ruboneka Jean Bosco bahise basubira bwangu mu ikipe ya APR FC kugira ngo bafatanye n’abandi kwitegura imikino Nyafurika.

Aba bakinnyi uko ari batandatu bose bashimiwe bikomeye n’umutoza Mohammed Adil Erradi ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe aho banahembwe bitewe n’uko bahagarariye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu neza n’ubwo Amavubi yasezerewe.

Amakuru yizewe twahawe n’umwe mu bakinnyi ni uko buri mukinnyi wa APR FC wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yahawe agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 500 by’Amanyarwanda.

Imikino ibanza mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League 2022-2023 iteganyijwe ko izakinwa hagati ya tariki 9 na 11 Nzeri 2022, mu gihe iyo kwishyura iteganywa gukinwa hagati ya tariki 16 na 18 Nzeri 2022.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na US Monastir mu jonjora rya kabiri, izakina n’ikipe ya AL Ahly yo mu gihugu cya Misiri ifite iki gikombe inshuro nyinshi muri Afurika, aho imaze kugitwara inshuro 10.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari the lady boss wahoze mu rukundo na Diamond platnumz yikomeye ab’igitsina gore

Rutahizamu washimishije abakunzi ba Rayon Sports yasinyiye ikipe yo muri Tanzania