in

Abakinnyi ba Amavubi batangiye kugera mu mwiherero _ AMAFOTO

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi batangiye kugera mu mwihererero w’ikipe y’igihugu aho babiye kwitegura imikino y’ijonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Mu ijoro rya tariki 04 Ugushyingo nibwo FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 30 bahamagawe n’umutoza, Umudage Torsten Frank Spittler, ngo bazatangire umwiherero wo gushaka itike y’imikino y’Igikombe Cy’Isi Kizabera muri Mexico, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2026.

Kuri icyi Cyumweru tariki 05 Ugushyingo nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryatangaje ko abakinnyi batangiye kugera mu mwiherero.

Abo bakinnyi barimo abakinnyi bakina imbere mu gihugu barimo Serumogo Alli, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac na Muhire Kevin ba Rayon Sports.

Mu gushaka iyo tike Amavubi ari mu itsinda C ari kumwe n’ibihugu nka Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Benin na Lesotho.

Tariki ya 15 Ugushyingo azatangira akina na Zimbabwe, tariki ya 21 Ugushyingo agakina na Afurika y’Epfo imikino yombi izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Mitima Isaac agera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Muhire Kevin nawe ukinira ikipe ya Rayon Sports


Rwatubyaye Abdul Kapiteni wa Rayon [caption id=”attachment_273483″

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Inshuti yange yangiriye inama yo kudashaka umugabo tukabanza kurya ubukumi none ngize imyaka 30 ariko we yarashatse ubu afite n’umwana”

Yanze ko turyamana tutarakora ubukwe, none nasanze nta gitsina agira. Uyu mugore yavuze agahinda ke abantu barumirwa