in

“Inshuti yange yangiriye inama yo kudashaka umugabo tukabanza kurya ubukumi none ngize imyaka 30 ariko we yarashatse ubu afite n’umwana”

Umukobwa aragisha inama nyuma yaho yari agiye gushyingirwa inshuti ye ikamubuza ikamubwira ko bagomba kubanza bakarya ubukobwa bwabo, nyuma y’igihe gito ya nshuti ye igahita ishyingirwa na wa mugabo bari bagiye kubana.

Uyu mukobwa witwa Benitha abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje agahinda afite nyuma yuko yari agiye gushaka inshuti ye ikamubuza.

Yagize ati ” ndabyibuka umwaka washize nabwiye inshuti yange ko umukunzi wange yansabye ko twashingiranywa, arangije aranseka arimbwira ati ‘ urasekeje ubwo ntabwo ushaka kurya ubukobwa bwawe, reka tubanze twirire ubukobwa’, ubwo nange nahise mpakanira wa musore,  gusa ubu inshuti yange yarashyingiwe ndetse na wa mukunzi wange, ubu bafite n’umwana, ngewe ubu ngiye kuzuza imyaka 30 “.

Uyu mukobwa ngo ikimubabaza cyane ni uko yashyingiranywe n’uwari kumubera umugabo kandi bari barasezeranye ko bagiye kubanza bakarya ubukumi.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Mvuye kurya umwana” Umusaza yagiriye inama abasore barya abana – videwo

Abakinnyi ba Amavubi batangiye kugera mu mwiherero _ AMAFOTO