in

Niba uri umusore wifuza gutereta inkumi y’ikizungerezi banza ushake ibi bintu.

Nubwo bavuga ko urukundo rutagurwa,ariko muri iki gihe kubona inkumi y’ikizungerezi mukundana bisaba ko umusore agira bimwe mu byo aba yujuje kugirango imwemere.

Dore ibyo abasore bagomba kuva bujuje mbere yo gutereta aba bakobwa:

1.Umusore ufite Amafaranga menshi

Aha bavuga ko umusore udafite ifaranga ntacyo yabwira inkumi kuko ngo abakobwa bo mu mujyi wa Kigali basigaye bakunda amafaranga cyane, hari n’abatera urwenya ngo bakunda amafaranga kurusha banki. Hano bavuga ko umusore ufite amafaranga menshi mu mujyi nta nkumi ishobora kumwanga.

2.umusore ufite Amashuli ahanitse n’akazi keza

Aha ngo aba bakobwa b’ikigali ngo udafite impamyabushobozi nka z’ikirenga nka Masters ndetse na Doctorat ntibashobora kukureba n’irihumye. Aha ngo bijyana n’akazi keza mu bigo bikomeye. Ngo bene aba basore babita mururimi rw’igifaransa “fonctionnaires”, aba ngo imbere y’inkumi bagaragara neza.

3.Umusore ufite imodoka ihenze

Hano i Kigali ngo umusore udafite Ranger rover, BMW, Audi ye ntasobora kubona umukobwa yifuza, aha ngo abasore bafite bene izi modoka twavuze haruguru ngo gutereta umukobwa wese bifuza ni nko kunywa amazi.

4.Umusore uzwi cyane

Aha batugaragarije ko umusore uzwi cyangwa bakunze kwita umusitari,ngo nk’abahanzi bakomeye muri muziki cyangwa n’abandi bose bakora ibintu bituma bamenyekana ngo usanga imbere y’inkumi baba bafite agaciro cyane. Umugani wa Christopher waririmbye ngo yikundira abasitari.

5.Umusore ufite inzu nziza

Nubwo bitoroshye kubona umusore wiyujurije inzu ye gusa nibyo inkumi zifuza.Ntamusore ufite inzu ye wajya gutereta ngo bamwange,bene uyu musore aba yabasha kubona umukobwa wese yifuza kuko abakobwa benshi bikundira umusore wamaze kuzuza inzu ye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibyo wakora mu gihe ushaka kwikuramo umuntu ukunda cyane ariko atagukunda.

Menya iby’umubano udasanzwe Imbwa yo mu Budage yarifitanye n’umuryango wa Perezida w’Amerika Joe Biden