in

Zlatan Ibrahimovic umaze kugeza imyaka 40 yavuze ko yabuze umukinnyi umurusha umupira ngo asezere kuri ruhago

Zlatan Ibrahimovic during the 2018 FIFA World Cup Russia group F match between Germany and Mexico at the Luzhniki Stadium on June 17, 2018 in Moscow, Russia(Photo by VI Images via Getty Images)

Zlatan Ibrahimovic yavuze ko yabuze Umukinnyi umurusha umupira ngo ubundi amuharire we asezere kuri ruhago dore ko amaze kugeza imyaka igera kuri 40.

Ibi yabivuze nyuma yo kubazwa igihe azasezerera ku mupira w’amaguru kuko ubu ari umwe mu bafite imyaka myinshi ukuri mu kibuga.

Aganira n’ikinyamakuru Gazzeta yagize ati: “Nimbona umukinnyi ukomeye kundusha, nzaba niteguye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Zlatan Ibrahimovic akomeza avuga ko yabuze Umukinnyi umurusha umupira ngo maze abone gusezera, ati: “Ariko sinigeze mbona umukinnyi ukomeye kundusha …”

Kuri ubu Zlatan Ibrahimovic amaze kugira imyaka 40 y’amavuko akaba ari gukina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Butaliyani mu ikipe ya AC Milan.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’inshamugongo kuri Meddy

Amakuru meza kuri Miss Kalimpinya Queen