in

Inkuru y’inshamugongo kuri Meddy

N’ubwo Ngabo Medard uzwi nka Meddy yicecekeye, amakuru ahari ni uko Instagram ye ifite ikibazo ndetse ikaba itagikora.

Inkuru z’itabaruka ry’uyu mubyeyi zakomezaga gukwirakwira mu bitangazamakuru byinshi niko uru rubuga rw’uyu muhanzi rwa Instagram rwakomezaga guceceka abantu batangira gukeka ko bishobora kuba ari amarangamutima yamurenze nk’umuntu wabuze umubyeyi. Ibi bitekerezo byaje guhinduka igihe nateraga akajijo ku zindi mbuga uyu mugabo akoresha zirimo TikTok , YouTube nsanga zirakora buri munsi.

Izi mbuga nkoranyambaga tuvuze haruguru nizo Meddy yacishijeho ubutumwa bwuje agahinda ko guhomba umubyeyi wamwibarutse , ubwihanganisha umuryango n’abanyarwanda , ubufata mu mugongo umuryango wa Burabyo Yvan ndetse n’ubwamamaza indirimbo nshya yise ‘Blessed’ azaheraho mu rugendo rwo gukora umuziki uhimbaza Imana.

Kuri ubu, muyoboro wa Instagram we ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 875 nturatambutsa ubutumwa bwerekeye kubura umubyeyi we , ubwihanganisha umuryango wa Buravan cyangwa ubwamamaza indirimbo nshya nkuko yabigenje kuri TikTok cyangwa YouTube.

Ibintu bica amarenga yuko hari ikibazo kigaragara cyabaye kuri uru rubuga.

Ngabo Jobert Medard wamamaye nka Meddy amaze igihe gito atangiye urugendo rushya mu muziki aho agiye kujya akora umuziki wo guhimbaza Imana ndetse indirimbo za mbere zigiye kujya hanze nkuko yabiteguje abamukurikira kuri YouTube.

Uretse kwibwa k’urubuga rwa Instagram rwa Meddy birashoboka ko rwaba rwarahagaritswe kubera kurenga ku mabwiriza yarwo usibye ko ibi bigoye kuko uyu muhanzi atajya atangaza ibintu byamamaza ubusambanyi, birimo amagambo akarishye cyangwa yibasira abandi bantu kubera ubwoko, uruhu n’ibindi.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru ukomeye yemeye ko ari umufana wa APR FC iteka ryose

Zlatan Ibrahimovic umaze kugeza imyaka 40 yavuze ko yabuze umukinnyi umurusha umupira ngo asezere kuri ruhago