Amakuru meza kuri Miss Kalimpinya Queen

Miss Kalimpinya Queen wamamaye mu myidagaduro nyuma yo kujya mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 agiye guhatana n’abagabo b’amazina akomeye mu mukino wo gutwara imodoka nyuma y’amasiganwa atatu amaze ari umushoferi wungirije.

Byitezwe ko iri siganwa Miss Kalimpinya agiye kwandikiramo amateka rizaba guhera tariki 23 kugeza tariki 25 Nzeri 2022.

Kalimpinya yavuze ko amaze iminsi mu myiteguro ikomeye kandi yizeye kuzitwara neza.