Zlatan Ibrahimovic yavuze ko yabuze Umukinnyi umurusha umupira ngo ubundi amuharire we asezere kuri ruhago dore ko amaze kugeza imyaka igera kuri 40.
Ibi yabivuze nyuma yo kubazwa igihe azasezerera ku mupira w’amaguru kuko ubu ari umwe mu bafite imyaka myinshi ukuri mu kibuga.
Aganira n’ikinyamakuru Gazzeta yagize ati: “Nimbona umukinnyi ukomeye kundusha, nzaba niteguye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Zlatan Ibrahimovic akomeza avuga ko yabuze Umukinnyi umurusha umupira ngo maze abone gusezera, ati: “Ariko sinigeze mbona umukinnyi ukomeye kundusha …”
Kuri ubu Zlatan Ibrahimovic amaze kugira imyaka 40 y’amavuko akaba ari gukina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Butaliyani mu ikipe ya AC Milan.