in

Zishobora koga ibirometero 10 zitararohama, menya ibidasanzwe ku nka zo ku kivu zikomeje gutangaza benshi(Amafoto)

Zishobora koga ibirometero 10 zitararohama, menya ibidasanzwe ku nka zo ku kivu zikomeje gutangaza benshi.

Burya hari abantu benshi basuzugura inka ndetse ugasanga abantu badafite ubwenge babagereranya n’inka, gusa kuri izi nka zatangaje benshi ndetse abazibonye bose barazirahira kubera uburyo zidumbaguzamo.

Izi nka zidasanzwe zorererwa mu birwa biri mu Kiyaga cya Kivu, izi nka zikurura ba mukerarugendo benshi kubera uburyo zogamo kandi nta nimwe ijya irohama.

Nkuko byasobanuwe na Hategekimana Timamu utembereza abantu kuri iki kiyaga cya kivu yavuze ko izi nka ziba zifite ubushobozi budasanzwe.

Yagize ati:“Inka ziriyoroshya ntabwo zikoresha imbaraga, iroga ikaba yagenda n’ibirometero bitanu cyangwa icumi ariko ntabwo ishobora kurohama. Inka iriyoroshya igafunga umwuka kugira ngo igume hejuru mu gihe umuntu we bimukomerana kuko aba ari gukoresha imbaraga nyinshi.”

Benshi mu bumvishe aya mateka yizi nka bagize amatsiko yo kuzisura bakirebera kokoubuhanga bwazo mu koga.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya ku rubanza rwa Prince Kid

Rwanda: inzu nto zikomeje kubuza ababyeyi gutera akabariro abana babumva