Ababyeyi bo mu duce tumwe two mu ntara y’Amajyepfo bakomeje kugaragaza ko kugira inzu nto bituma batabona ubwisanzure bwo kubahiriza inshingano z’abashakanye,harimo gutera akabariro kuko abana babumviriza.
Nk’uko aba baturage bo mu turere tunyuranye tw’intara y’amajyepfo babitangarije TV1 ngo kuba mu nzu nto hari ubwo bibabuza ubwisanzure, cyane cyane hagati y’abashakanye batabasha kuzuza inshingano zabo batinya ko abana babumviriza.

Bagaragaza ko kurara mu nzu itisanzuye kandi bari kumwe n’abana bituma batinya ko abana babumviriza bityo iki gikorwa cy’abashakanye ntikigende neza.