in

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma telefoni yawe ishiramo umuriro vuba n’uko wabicyemura.

Ahari byigeze kukubaho wasohokanye n’inshuti zawe mu birori runaka ugatengurwa na battery ya telephone yawe, igihe ugiye gufata ifoto telephone igahita izima, icyo gihe urabyinubira ndetse ukumva urambiwe telephone yawe harinigihe gushiramo kumuriro wa telephone ubutitsa biguteranya n’inshuti mugihe baguhamagara bakakubura telephone yazimye. Dore rero impamvu ukwiye kwirinda zituma telephone yawe ishiramo umuriro ubutitsa n’uko wabyirinda.

1.Urumuri(brightness) rwa telephone yawe ruhora ari rwinshi.

Impamvu ya mbere ishobora gutuma umuriro wa telephone yawe ushiramo vuba ni uko urumuri rwa telephone yawe ruhora ari rwinshi (screen brightness is set too high). Aha ushobora kuba urushyiramo wirengera ngo urebe neza ibiri muri telephone ariko inama tukugira ni ugushyiramo urugereranyije aho uburyo bwiza ari ukujya mw’igenamiterere(settings)ya telephone yawe ukemezamo ko ruzajya rukurikiza aho uri (set automatically). Kurikiza iyi nzira : settings>>display and wallpaper>>brightness ukemezamo Automatic brightness. Ikindi ugomba kwibuka ni ugushyiramo ko igihe utari kuyikoresha hadashira umwanya munini yaka unyuze iyi nzira settings>>display and wallpaper>>screen timeout ubwo wemezamo nk’amasegonda nk’icumi cyangwa se igihe usoje gukoresha telephone yawe ugahita ukanda aho uzimiriza telephone urumuri rugahita rwizimya.

2.Telephone yawe ihora igaragaza ko iri gushakisha network ya Wi-Fi.

Iyi n’indi mpamvu ishobora gutuma telephone yawe ishiramo umuriro vuba. Usanga tudakunze kubyitaho, rero funga Wi-Fi yawe muburyo bwo kwirinda gushakisha network igihe utari ahantu iri cyangwa se aho iri ariko utari buyikoreshe kimwe no gufunga Bluetooth.

3.Application za telephone yawe ntabwo ujya uzifunga iyo usoje kuzikoresha.

Ugomba kwita mu gufunga application zawe ziba ziri gukora aho ziba ziri muri background ugasigaza izo ukeneye muri ako kanya. Kanda kuri enter menu aho ubona ahanditse active applications ugakanda kuri close aha ninaho hashobora gutuma telephone yawe igenda gahoro, iyo application zawe ari nyinshi zifunguye muri background aha ugomba kwita mu gufunga izikunze gukoreshwa cyane nka WhatsApp, YouTube, Instagram, TikTok, n’izindi kuko zitera gushiramo vuba k’umuriro wa telephone yawe.

4.Application zawe ntabwo zifite imikorere igezweho (your application isn’t up to date)

Benshi ntabwo dukunze guha agaciro gukorera update ya application ziri muri telephone yacu uretse wenda nka WhatsApp kuko yo iyo itari kugihe ntabwo ikora gusa izindi zo zishobra gukora. Iyo zikora zituma umuriro ushiramo vuba , rero icyo usabwa ni ukumenya neza ko uri gukoresha uburyo bugezweho.

5.Internet yawe(data connection) ihora ifunguye.

Iki nacyo gituma umuriro wawe ushiramo vuba iyo internet yawe ihora ifunguye kuko telephone iba iri gukora ibintu byinshi mu gihe gito bigakoresha umuriro mwinshi cyane rero gerageza gufunga internet yawe (data connection) mugihe usoje gukoresha internet nko gukoresha whatsApp cyangwa ibindi.

Niba ibyo tuvuze ruguru ntacyo bigufashije mu kugabanya ishira ry’umuriro muri telephone yawe bisobanuyeko ifite ikibazo cy’uko battery yawe Atari nziza (pirate,fake battery) wasubira ku isoko ukifashisha ababizobereyemo mukugurira ama telephone bakakugurisha iya inziza igendanye na telephone yawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwiza bw’umukunzi wa Cristiano Ronaldo bwatumye amutaka cyane anatangaza igihe cy’ ubukwe bwabo.

Zlatan Ibrahimovic yavuze amagambo yuzuye ubwiyemezi nyuma yo gutsinda Cristiano na Juventus