Ku munsi w’ejo ubwo ikipe ya Real Madrid yari yakiriwe Sevilla mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Umwami, Capiteni wa Real Madrid Sergio Ramos ntayakiriwe neza nabusa n’abafana ba Sevilla.
Nkuko Ramos we ubwe yabyitangarije ndetse nabarabye iyo match babibonye kuva ku munota wa mbere w’mukino abafana ba Sevilla bakomeje kugenda batuka Ramos ibitutsi bitandukanye byerekeye ku mubyeyi we (Mama we) ndetse abandi nabo bamubwira ngo yiyahure.
Nyuma y’uwo mukino warangiye amakipe yombi anganya 3 kuri 3 ndetse Ramos akanatsindamo igitego cya penalti, Zidane yatangaje ko iyo myitwarire y’abafana ba Sevilla igayitse ku buryo bukomeye.
https://www.youtube.com/watch?v=gwQVvCc-Bh4
“Sinishimye nabusa ndetse nawe (Ramos) ntiyishimye. Gusa ni ibintu tudashobora kugira icyo duhinduraho. Ntacyo yigeze abikoraho gihambaye yagiye akina umukino. Ntago yishimiye ibyo bamukoreye kuko yabakiniyee ndetse kandi ni uwa hano”
Sergio Ramos rero icyatumye abafana bamutuka si ikindi nuko iyo kipe ariyo yavuyemo akerekeza muri Real Madrid muri 2005.