in

Yiyise umuhanuzi asambanya umwana w’imyaka 12 inshuro eshatu.

Muri iki cyumweru, uwiyise umuhanuzi yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana muto, yari ashinzwe kwitaho, akamusambanya inshuro eshatu zose.

Madzibaba Talent Matinya w’imyaka 25 yatawe muri yombi ubwo yakoraga umurimo mu itorero ku rusengero rwa Johanne Masowe WeChishanu.

Bivugwa ko yasambanyije ku gahato umukobwa w’imyaka 12, abantu bakaba baratangiye kubikeka igihe umwe mu bavukana n’uwafashwe kungufu yabonye ibaruwa y’urukundo yari yandikiwe uyu mwana.

Umuvugizi wa polisi, Komiseri wungirije Paul Nyathi, yemeje ko uyu wiyitaga Umuhanzi yatawe muri yombi.

Umuvugizi Wungirije, Nyathi yagize ati: “Polisi iri gukora iperereza ku kibazo cyo gufata ku ngufu gishinzwa uyu wiyitaga Umuhanzi”

Umuyobozi wa polisi akaba yatangaje ko iperereza rigikomeje kandi ushinjwa akaba  afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Macheke.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yafunzwe azira kutoza mu kanwa mbere yo gusomana n’umukunzi we

Yoooo biteye agahinda nubwo ariwe wa byiteye