in

Yigaga mu wa mbere: Mu iperereza rya RIB hamaze gufatwa umukobwa wo muri Kaminuza y’u Rwanda bicyekwa ko ariwe wajugunye uruhinja mu myanda

Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) Koleji ya Huye, akurikiranyweho gukuramo inda y’imvutsi akajugunya urwo ruhinja mu gatebo k’imyanda abakobwa baba mu macumbi ya Kaminuza bajugunyamo imyanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023, ni bwo abakora isuku basanze umwana w’uruhinja, bigaragara ko yari amaze amezi 8 n’iminsi mikeya, mu gatebo k’imyanda kari ku macumbi y’abakobwa azwi nka Benghazi.

Igikuba cyahise gicika muri iyi Koleji ya Kaminuza y’u Rwanda, abanyeshuri bose bacumbika muri ayo macumbi barasohorwa iperereza rihita ritangira, ari na bwo bivugwa ko hari umukobwa wamaze gufatwa akekwaho kuba ari we wakuyemo inda.

Umwe mu bakobwa biga muri Kaminuza y’u Rwanda urara muri ayo macumbi, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru akimara kumenyekana abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bahagera babasohora mu macumbi yabo.

Bamaze umwanya bari hanze, ndetse binavugwa ko umwana wafashwe ashobora kuba yigaga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, kuko ari bo barara muri ayo macumbi ya Benghazi.

Abo bana b’abakobwa na bo bavuga ko byabatunguye kubona mugenzi wabo yakora iryo kosa kandi abizi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Icyo kibazo kibaye mu gihe abo banyeshuri ari bwo bari bagisubira ku ishuri, kuko bari bamaze igihe kirenga ibyumweru bitatu bari mu biruhuko.Nyuma yo gukurikirana hakanafatwa ukekwaho kuba yaguye muri icyo cyaha, bivugwa ko abakobwa biga muri iyi Koleji ya Huye bahise batumizwa mu nama y’igitaraganya kugira ngo bahabwe impanuro ndetse banahumurizwe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagore bazarikora! Umugabo yatemye mugezi we bapfa umugore

Rubavu! Abuzukuru ba shitani bavuyeho hadutse abandi bagizi ba nabi